ARK NETWORK reference.ch · populus.ch    
 
  
umuhanzi SGT Robert 
 
 
Rubriques

Liens

 Home  | Livre d'Or  | Album-Photo  | Contact

Sgt Robert ninde?

Iyi site murayisangaho amateka arebana n'uyu muhanzi Sgt Kabera Robert ndetse muzajya mugenda mumumenya uko tuzakomeza kubibagezaho. 
 
Nyuma y'amateka yagiye aranga urwanda kuva mu myaka ya 1959, nibwo igice cy'abanyarwanda bamwe bagiye bahungira mu bihugu bihana imbibi n'u rwanda nibwo buryo ababyeyi buyu muhanzi bahunze berekeza mu gihugu cya Uganda. 
 
Mu mwaka w'1978 nibwo KABERA Robert yavutse avukira aho muri uganda, ninaho yize amashuri ye kugeza mu mwaka wa gatatu w'amashuri y'isumbuye. 
 
Kimwe nk'abandi banyarwanda benshi batari bashyigikiye uko guhera mu mahanga nkimpunzi nibwo yahisemo guhagarika amashuri atabara ku rugamba gufatanya n'abandi ni uko nawe aba umusirikare wa APR (Arme patriotique Rwandaise). 
 
Nyuma y'intambara ya 1994 yabaye umwarimu w'abasirikare (instractor) mu bigo nka GAKO ndetse na GABIRO. Navuye Gabiro Training Wing mu mwaka wa 2001, ari nabwo nahise njya muri Army Jazz Band dufatanya umuziki tuza gusohora album ebyiri nyuma nza gukora ablum yanjye igizwe n'indirimbo 15.  
 
 
 
Nakomeje gufatanya n'abandi bahanzi nka RAFIKI, QWEEN ALI,SAMBITI na MISS CHANNEL. 
 
Mu buzima busanzwe nkaba nemera Yesu nk'umwami n'umukiza wanjye,kandi nizera ko azaza gutwara abamukoreye neza. 
 
 
 
Nkunda abantu bose ntarobanuye kandi nemera ko abantu bafite byinshi bakwigezaho , mfite intego yuko umuziki wanjye wagera ku bantu bose cyane cyane abanyarwanda. 

 

(c) Robert Sgt KABERA - Créé à l'aide de Populus.
Modifié en dernier lieu le 26.10.2008
- Déjà 1371 visites sur ce site!